MANI MARTIN Akagezi ka mushoroza cover image

Paroles de Akagezi ka mushoroza

Paroles de Akagezi ka mushoroza Par MANI MARTIN


Cyera za internet zitaraza
Hambere aha za telephone zitaragera iRwanda
Iwabo w’abantu bagituma abana
Bakamkuba utugezi bajyanye ubutumwa
Ukagenda wigengesereye, buhoro buhoro
Ngo hato udasamara
Ugata impanuro za mama na masenge

Hakurya ya ntura mu kagarama aho nakiniye iby’abana
Ku kagezi kamushoroza, kunzira ijya kwa mama wacu
Nkumbuye kukambuka yo yo yo yo yo
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka  yo yo yo
Mushoroza wambuka ugana ibiguzi iwabo w’abanyamurava
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka  yo yo yo

Kera ubuntu bukirangwa iw’abantu
Kwa sogokuru hakitwa kwa mukundabantu
Nyogokuru akagira ibyo atanga n’ibyo araza
Abana bagitera imbabazi ubareba wese
Uwariraga bamushyiraga kurutugu bamuhoza
Bakaamwiyerekera urya mukororombya
Wabaha wadhokeye mu kagezi ka mushoroza mama yo yo
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka  yo yo yo
Mushoroza wambuka ugana ibushenge gafinzo mama yo yo yo
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka
Mushoroza mushoroza we
Nkumbuye kukwabuka  yo yo yo

(Kukagezi ka mushoroza)
Kukagezi ka mushoroza
Mushoroza mushoroza we
Kukagezi ka mushoroza
Nahasanze agakecuru
(Kukagezi ka mushoroza)
Kari gatetse indofanyo
(Kukagezi ka mushoroza)
Ndagasaab karanyima
(Kukagezi ka mushoroza)
Iiuuhh, ndagasaba karanyima yo
(Kukagezi ka mushoroza)
Kati mwana wanjye ndabona ufite amaboko
(Kukagezi ka mushoroza)
Kati fata isuka uhinge amasaka mwana wanjye
(Kukagezi ka mushoroza)
Mu gishanga cya gikombe na mugobe mamayo
(Kukagezi ka mushoroza)
Kukagezi ka mushoroza mama yo
(Kukagezi ka mushoroza)
Ebaba ayiii mama ee mama yoo
(Kukagezi ka mushoroza)
Iyoo iyooo iyoo  (ayayo)
Ayayoyo (ayayoyo)
Ayayoyo (ayayoyo)

Ecouter

A Propos de "Akagezi ka mushoroza"

Album : Akagezi ka mushoroza (Single)
Année de Sortie : 2020
Ajouté par : Farida
Published : Oct 12 , 2020

Plus de Lyrics de MANI MARTIN

MANI MARTIN
MANI MARTIN
MANI MARTIN
MANI MARTIN

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl