Paroles de Urukundo
Paroles de Urukundo Par MAKANYAGA ABDOUL
[VERSE 1]
Wanyeretse urukundo
Rurambuye
Nukuri naranyuzwe pe
Nubwo ntacyo navuze
Ibanga nirya babiri
Gerageza urukomeze
Rugwize impuhwe
Nicyo rubereyeho
Naruhariye igicumbi
M’umutima ugukunda
Ntakizaruhungabanya
[CHORUS]
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
[VERSE 2]
Ijambo wambwiye turi twembi
Humura ndakumva pe
Ryanteye icyizere gitubutse
Simvuze ndacecetse
Ariko izere ko turikumwe
Kandi tuzahorana
Izere ko amahoro n’amakuba
Ibyo tuzabifatanya
[CHORUS]
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
[VERSE 3]
Ubundi urukundo rurasanzwe
Abantu bakaruvuga
Bakarufata uko babyumva
Abandi barucyurika
Nzarwakira uko warumpaye
Ibindi mbe mbihigitse
Naruhariye igicumbi mumutima
Ugukunda ntakizaruhungabanyaµ
[CHORUS]
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Uri mwiza uri igitego
Mutarutwa
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ubwitonzi n’ubugwaneza
Nibyo bikuranga
Ecouter
A Propos de "Urukundo"
Plus de Lyrics de MAKANYAGA ABDOUL
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl