KIZITO MIHIGO Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro cover image

Paroles de Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro

Paroles de Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro Par KIZITO MIHIGO


Muvandimwe nyemerera dufatanye dushimire
Dushimire nyagasani We dukesha ukubaho
Niwe kandi soko nzima y'amahoro n'urukundo
Niwe dukesha amahoro n'urukundo
Amahoro ahamye n'urukundo nyarwo
Bya bindi Yezu yaje kuduhishurira
Bimwe binesha icyago n'urupfu

Ubu bukwe dushagaye nibutubere ikimenyetso cy'uko
Imana yakunze abantu kugeza ubwo ibapfira
Aba bageni babe nk'isura y'urwo rukundo rw'uhoraho
Niwe dukesha amahoro n'urukundo
Amahoro ahamye n'urukundo nyarwo
Bya bindi Yezu yaje kuduhishurira
Bimwe binesha icyago n'urupfu

Niba kandi mufite intege nke
Ntacyo bitwaye nimusenge musabe Imana ibahe imbaraga
Ibahe ya nema y'ubudahemuka
Nimudahemuka imbere y'Imana
N'imbere y'abantu muzabona byose
Niwe dukesha amahoro n'urukundo
Amahoro ahamye n'urukundo nyarwo
Bya bindi Yezu yaje kuduhishurira
Bimwe binesha icyago n'urupfu

Bageni bacu nimureke Yezu ababere umufasha
Abe uwa gatatu mu rugo rwanyu
Ababere ubukire
Mumusabe ibyo mukeneye
Ibyo gukunda ntajya abitwima
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro

Nyagasani ngwino urere abana bawe
Ubabe hafi ubabere ikiramiro
Ubahe kugukunda no gukundana
Mbese bakubere abana beza cyane
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro

None se Mana icyo wifatanirije
Ninde wagitanya ko twese turi abawe
Ko twese turi ibiremwa byawe!
Twese dushaka kuba abana beza cyane
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro

Bavandimwe nshuti dushagaye
Tuzaba hafi y'ubuzima bwanyu
Jyewe nzajya mbibutsa ko Imana yacu
Imwe yabahuje ishobora byose
Bityo rero ntimuzatinye, urugo rwanyu izarusobeka
Izarusobekesha imigozi y'urukundo
Izarutanaga ikoresheje imbabazi
Izaba urumambo izaba n'urubariro
Izabe imyugariro izitira ubuhemu
Izarusobekesha imigozi y'urukundo
Izarutanaga ikoresheje imbabazi
Izaba urumambo izaba n'urubariro
Izabe imyugariro izitira ubuhemu

Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima
Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima
Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima

Ecouter

A Propos de "Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro"

Album : Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro (Single)
Année de Sortie : 2019
Ajouté par : Farida
Published : Mar 03 , 2020

Plus de Lyrics de KIZITO MIHIGO

KIZITO MIHIGO
KIZITO MIHIGO
KIZITO MIHIGO

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl