Paroles de Inuma
Paroles de Inuma Par KIZITO MIHIGO
Inuma y'urukundo n'amahoro mu bantu
Inuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga
Inuma y'Ubushake bwo kwiyunga
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
Inuma y'umutuzo n'ubutabera
Inuma y'ubuhanga n'ubushishozi
Inuma y'umurava mu murimo udutunze
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
Wa numa we ngwino
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Ibaba ryayo rya mbere risa n'amaraso
Ibaba ryayo rya kabiri ni nk'amazi
Umutwe wayo usa n'umukororombya
Iyo numa n'iyo nziza niyo twe twimitse
Iguruka iririmba ubudahemuka
Iguruka ibyuna kubaho no kubana
Intero yayo n'iy'ubutagoma
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Mu nzira y'Urukundo igana Imana
Mu nema y'umutuzo igana amahoro
Mu ngabire yo kwicisha bugufi by'ingenzi
Iyo numa niho ikunda gukora icyari
Yisasira imigenzo y'ubudatenguha
Ikiyorosa isengesho ry'ibisingizo
Igoboka abahanzi batakigira inganzo
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Hariho abayikunda batazi ko ariyo
Bamara kuyitahura bakemera
Bagasingiza Imana umutware wa Roho
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse
Bavuga indimi zose mu bihugu ibihumbi
Batanga ubuhamya bashize amanga
Bavugisha ukuri kutagira ikizinga
Iyo numa niyo nziza niyo twe twimitse
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Hahirwa umuntu urota kumera nk'inuma
Akifuza kuguruka atanga amahoro
Hahirwa umuntu utuye mu cyari cy'urukundo
Iyo numa niyo nziza niyo dukeneye
Jye nzaririmba iteka imbabazi mu bantu
Jye nzaririmba iteka impuhwe z'iyaduhanze
Yarangiza ikamanuka ikaza kudupfira
Iyo numa niyo nziza niyo jye nimitse
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Wa numa we ngwino twibanire
Wa numa we ngwino mu kirere cy'u Rwanda
Wa numa we ngwino duhamye ukwemera
Wa numa we ngwino uduherekeze
Ecouter
A Propos de "Inuma"
Plus de Lyrics de KIZITO MIHIGO
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl