Paroles de Umupangayi
Paroles de Umupangayi Par ISONGA FAMILY
Iwacu tukimukira ino
Twashimye ubwanacyambwe
Tubona hari amahoro n’amahore
None nimuhore mbabwire
Muminsi itari myinshi iwacu
Himukiye umusore wibizigira
Amasoso yamusanze uruhanga
Iyo bugorobye ndi burabuza
Ngo nibura atahe
Asange ndi hanze
Mwirebere indoro
Iyeeeh mwemwe
Bambaza mana
Nimunyambarize njye nayobewe
Mfite inkogi muri njye
Yambujije amajyo
Ubezambwe
Nkunda umupangayi w’iwacu
Iyo Papa atangiye kuvuga abapangayi
Yamugeraho akavuga ko amuzi
Yahoze ari umupagasi
Mbere yuko aba umupangayi aha
Nkumva naterura nkamubuza
Kuvuga nabi uwo musore udasanzwe
Wanyibye umutima anyiba uduce
Niherereye mw’idirishya
Nkamuhengereza arimo yoza amenyo
Nkumva namubwira ko mukunda ahaaa
Iyeeh mwemwe
Bambaza mana
Nimunyambarize njye nayobewe
Mfite inkogi muri njye
Yambujije amajyo
Ubezambwe
Nkunda umupangayi w’iwacu
Iyo hagize abakobwa bamusura
Mpindura isura
Nkumva namusanga nkamubuza
Kuvoma kure
Icyampa iriya manzi ya mwiza
Ikankunda nayikubiraa
Mama amuvuga nabi ngo n’indaya y’umuhungu
Asurwa n’abakobwa benshi
Amaherezo azakurwa mubapangayi
Ahiii ahii ahiiii
Nkumva umutima umvuyemo
Iyeeeh mwemwe
Bambaza mana
Nimunyambarize njye nayobewe
Mfite inkogi muri njye
Yambujije amajyo
Ubezambwe
Nkunda umupangayi w’iwacu
Ecouter
A Propos de "Umupangayi"
Plus de Lyrics de ISONGA FAMILY
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl