Paroles de Babyumva Banezerwa
...
Paroles de Babyumva Banezerwa Par Intore y'Imana Gracien
Kebuka urore ibyza, mu mpinga y’imisozi
Impuruza y’intumwa izanye inkuru nziza
Ivuga amahoro, igatangaza amahirwe
Kunda uyumve maze unezerwe
Iti Siyoni Imana yawe iraganje
Kunda uyumva maze unezerwe
Ni Roho wa Nyagasani
Nyakubwiriza abahanuzi
Niwe ubwe wayisigiye amavuta
Ngo inkuru nziza igere kubabakene
Kunda uyumve maze unezerwe
Ni umugaragu w’impuhwe za Nyagasani
Ntazavuna urubingo rwarabiranye
Ntazanazimya ifumba igicumbeka
Azaba umugaragu w’ukuri
Kunda umwumve maze unezerwe
Kebuka urore ibyza, mu mpinga y’imisozi
Impuruza y’intumwa izanye inkuru nziza
Ivuga amahoro, igatangaza amahirwe
Kunda uyumve maze unezerwe
Iti Siyoni Imana yawe iraganje
Kunda uyumva maze unezerwe
Abato batabona neza imbere aha
Mwumve indamutsa yo kwizera
Mutambe umurishyo ubasanganiza ishya
Ko umwete wanyu ari utsura amahirwe
Munkundire mwumve kandi muzanezerwa
Abarushye n’abaremerewe
Abarwayi n’abihebye
Ayo maso yanyu arebana amatsiko
Hari ivanjili ivuga ubuzima busendereye
Nkundira uyumve maze unezerwe
Hari umushumba uzi izina rya buri wese
Nkundira umwumve maze unezerwe
Kebuka urore ibyza, mu mpinga y’imisozi
Impuruza y’intumwa izanye inkuru nziza
Ivuga amahoro, igatangaza amahirwe
Kunda uyumve maze unezerwe
Iti Siyoni Imana yawe iraganje
Kunda uyumva maze unezerwe
Dushime Yezu twabanye iteka
Haba mu mage, haba mu mujyambere
Mu Rukundo no mu mahoro
Yezu twarangamiye usana imitima
Vuga turakumva ngo tunezerwe
Vuga turakumva Mwami ngo tunezerwe.
Kebuka urore ibyza, mu mpinga y’imisozi
Impuruza y’intumwa izanye inkuru nziza
Ivuga amahoro, igatangaza amahirwe
Kunda uyumve maze unezerwe
Iti Siyoni Imana yawe iraganje
Kunda uyumva maze unezerwe
Ecouter
A Propos de "Babyumva Banezerwa"
Plus de Lyrics de Intore y'Imana Gracien
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl