
Paroles de None Urabikoze
Paroles de None Urabikoze Par ELAYONE MUSIC
None urabikoze - Elayone Music
[VERSE 1:]
Ahari ukurira kwararira umuntu
Bwacya impundu zikavuga
Bwacya impundu zikavuga
Igihe kimwe najyaga nibaza
Ku magambo meza wambwiye Akantangaza
Ariko nareba uko meze,
nanatekereza ibyo uvuga nkabona bitazabaho
Igihe natangiriye kwizera
Nibwo nabonye indamu zanjye
zimbere igihombo
Inshuti zanjye zimvaho
Umuryango wanjye ntiwanyumva
Bagira ngo naravangiwe
[CHORUS:]
None urabikoze
Ndabyemeye
Ndabibonye
Usoje ibyo wavuze
Nubwo njyewe ntakiranutse
[VERSE 2:]
Ni kenshi nashatse kukuvaho
Nshidikanya Cyane kuby' uvuga
Ariko ntiwandetse
Wanyigishije kwihangana
Wemera yuko mbabara
Ngo ungir' ukwiriye
Ijoro rimwe nkaseka
Ariko irindi nkarira
Wowe ukanyihorera
None ndashyitse
Kandi ndashima
Urakoze Yesu
None ndashyitse
Kandi ndashima
Urakoze Yesu
[CHORUS:]
None urabikoze
Ndabyemeye
Ndabibonye
Usohoje ibyo wavuze
Nubwo njyewe ntakiranutse
[BRIDGE:]
Nzavuga hose
Yuko ugira neza
Ukura mu cyavu
Nzahamya yuko
Usohoza ijambo
Wavuganye natwe
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Urukundo “ni wowe”
Imbaraga “ni wowe”
Ibyishimo “ni wowe”
Ni wowe
Byirato byanjye “ni wowe”
Gakiza kanjye “ni wowe”
Butunzi Bwanjye“ni wowe”
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Nzavuguruza abakuvuga nabi
Mvuge ko ugira neza
Ecouter
A Propos de "None Urabikoze"
Plus de Lyrics de ELAYONE MUSIC
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl