Paroles de Isengesho
Paroles de Isengesho Par DA PROMOTA
Umva iri sengesho oooh ohuhooh
Umva iri sengesho ooh
Mana Data wa twese uri mu ijuru
Ndagushimiye kubyo unkorera umunsi ku munsi
Utitaye kubyaha nkora ukarengaho ukampa umugisha
Wabanye nanjye kuva nkiri urusoro
Ndavuka urankuza ntacyo nakuburanye Mana
Nanyuze mubikomeye ariko ubu n’amateka
None Mana wowe wumva gusenga kwanjye
Ndagusabye ukomeze uyobore intambwe zanjye
Uhe umugisha abankunda ndetse nabanyifuriza ibyiza bose
Ubabarire abamvuga nabi kandi batanzi
Ukomeza ubane nabo mubuzima bwa buri munsi
Nd’umuhungu wawe wahaye impano itangaje
Ibyo ndabizi, kandi ndabizirikana uko bwije nuko bucyeye
Uzampe gukomeza kuyikoresha neza
Kandi uyiyobore igere kuri benshi
Inzira ngendamo za buri munsi
Ujye unyobora njyane nawe Mana
Ninjye mugaragu wari ugutegereje
Igihe kitari gito
Buri munsi umpa vino
Mfite ubwoba ndagushaka
Ndi mu mwaga vuza impanda
Mana Data nkiza icyaha
Abanzi banjye jyubacyaha
Yeeeeeah
Umva iri sengesho oooh uuuhooh
Isengeshooo ooh
Umva iri sengesho oooh uuuhooh
Isengeshooo ooh
Mwami turi mwisi
Aho umuntu akuvuga nabi ntanicyo wamukoreye
Uzaduhe gukomeza kwihangana mururu rugendo
Uturinde gucika intege tube abo wifuza ko tuba mwami
Ibi bihugu dutuyemo ntituri kumwe naba data naba Mama
Byari bigoye cyane tukihagera ariko Data utubera umubyeyi
Wakoze byinshi kubuzima bwacu
Ninayo mpamvu tutazahwema kuvuga izina ryawe
Uzandindire ababyeyi aho bari
Ubahe umugisha kubyo bankoreye byose
Data ndi hano sinzakureka ndagukunda nzahora nkwiyambaza
Uruwanjye kandi nanjye nduwawe
Uzabane nanjye kugeza kwiherezo
Ijambo ryawe ridutera inkunga igira iti
Ntihakagire ikintu icyo aricyo cyose kiduhangayikisha
Ahubwo muri byose binyuze
ku masengesho yo kwinginga no gushimira
Tujye tureka ibyo dusaba bimenywe n’Imana
Kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose
Azarinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu
Bwo kwiyumvisha ibintu binyuze muri Christo Yesu
Umva iri sengesho oooh uuuhooh
Isengeshooo ooh.. (Mana Data)
Mana ndatakambye
Umva iri sengesho oooh uuuhooh
Isengeshooo ooh
Mana ndatakambye
Mana dukomeje kukwizera
No kukwiringira mw’izina ryawe
Amen
Isengesho ryanjye rya buri munsi
Niyo ntwaro ikomeye
Niryo genderaho
Ecouter
A Propos de "Isengesho"
Plus de Lyrics de DA PROMOTA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl