Paroles de Imparamba
Paroles de Imparamba Par CYUSA N'INKERA
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, byahogoje
Imana, imparamba
Yemwe bakobwa mukiri batonya
Mujye mugendera kunomero
Uwo tombora izagwaho
Nzafata uwo imparamba
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, Byahogoje
Imana, imparamba
Yemwe bakobwa izina ribonye
Aho inyange ishigisha uruyamba
Maze isazi ikarucanira
Mavinyogaruzi yo gwahonyinyindi
Imparamba yooo
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, byahogoje
Imana, imparamba
Hariya hirya i nyamasheke
Hari ibishyimbo by’ibikara
Harimo n’ibindi by’ibihogo
Bikora umunyu n’amamesa
Umugore wabiriye ntiyubaka urwe
N’umugabo wabiriye ntarinda urugo
Imparamba
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, byahogoje
Imana, imparamba
Mwana wa mama wiseka utabonye
Umunsi wabonye hazacura iki?
Guhora ubona bitera imvune
Guhora ugenda bisenya urugo
Urwo si urushako uwo n’umuruho
Imparamba
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, byahogoje
Imana, imparamba
Igituma ndirimba amarira agatemba
Mama wabyaye yigiriye iwabo
Data wabyaye yagiye i mahanga
Murumuna wanjye yabaye ikirara
Mushiki wanjye yabaye icyomanzi
Ninkora marriage nzaherekezwa nande
Imparamba
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, byahogoje
Imana, imparamba
Imparamba
Imparamba nyirabihogo
Nyirabihogo byiza, byahogoje
Imana, imparamba
Ecouter
A Propos de "Imparamba"
Plus de Lyrics de CYUSA N'INKERA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl