Paroles de Uzibukirwa Kuki
Paroles de Uzibukirwa Kuki Par CLARISSE KARASIRA
Haaayaya haayaya
Haaayaya haayaya
Haaayaya haayaya
Haaayaya haayaya
Ninde uzarama nk’imisozi
Mbese ninde uzatura nk’imigezi
Ninde ujya inama n’ibihe
Akagena uko Ibiza n’ibiza
Bizamusiga amahoro hooo
Bijya bigora kumvisha umuntu
Kwita kwiherezo rye heee
Cyane iyo yumva
Ko yahiriwe n’ubuzima yee
Umunyabwenge we aharanira
Iherezo ryiza
Bikamutera kwitwararika
Hagihumeka iyee
Wamenya ibyabayeho
Ntumenya ibirimbere
Uzabara underuki
Uzasiga nkuru ki
Nuba se utakiriho
Nyuma yubu buzima
Mu isi icyo gihe
Uzibukirwa kuki
Haayaya haayaya hayaya
Haayaya haayaya hayaya
Haayaya haayaya hayaya
Mesa imirimo yawe mibi
Iziganze ikarusha ubwinshi
Imyiza kugipimo
Mee k’umusozi w’iwanyu
Uzasigara ur’igitaramo ki
K’urukuta ruzandikwaho
Amateka ya muntu
Izina ryawe mbese rizahaba
Rigaragarariyee nde
Uwaguhishurira kubihe
Muminota yanyuma aaaah
Ahari wava mubidashinga
Bidafite umumaro iyeeee
Wamenya ibyabayeho
Ntumenya ibirimbere
Uzabara underuki
Uzasiga nkuru ki
Nuba se utakiriho
Nyuma yubu buzima
Mu isi icyo gihe
Uzibukirwa kuki
Utwigishe kubara
Iminsi yacu, dutunge
Imitima y’ubwenge
Duhabwe no kumenya
No gukora icyo twasigarijwe
Iherezo tugira niryo banga
Duhishwa m’ubuzima
Ntakiriho tubona
Munsi y’ijuru
Kitagira iherezo
Ecouter
A Propos de "Uzibukirwa Kuki"
Plus de Lyrics de CLARISSE KARASIRA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl