CLARISSE KARASIRA Uwacu cover image

Paroles de Uwacu

Paroles de Uwacu Par CLARISSE KARASIRA


Uwomunsi yazindutse icyarubika
Yinyakura cyane yikoza irya nino
Izuba rirenga akereye urugendo
Ukwezi gucanye aguwe nagahinda
Ijoro rigiye adukoranya twese
Namarira atemba araterura bwangu
Ati” ubuzima bagenzi nurugendo
Kandi umutima urambwira kugenda
Ngiyeguhaha munsabire mwese
Nimpirwa nkaronka nzagaruka mbasure
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

Rutemikirere yayuriyenkejo
Yogoga amajoro namashyushyu menshi
Ibwotamasimbi ahikab aundi munsi
Imebehero nubuzima bushyashya
Ntibyatuma yibafirwa urukundo rwiwabo
Genga ahora asenga amusabira ntasiba
Kwahorana ubuhizi akunda ahirwe
Inkoranyambaga sorohejebyinshi
Amaze yimyaka urukumbuzi rumuzonze
Atwandikira atubyira ibyokwa ngovuzimiringa
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

At” amahoro ya dusangiye isano
Narashitse ndaronka ariko sintuza
Ubuzima bwino ntibusa nkubwiyo
Harabo buhira harabo bururira
Urukumbuzi rwo nirwinshi cyo nimutahe
Ntitwibagirwa iwacu mumiryango
Kubateza imbere bituraje ishinga
Turaho inkoko yiwabo ishonda umukara
Amahanga arahanda mbabwire
Abagifite urwanda mukore kwibanga
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

Inkuru nziza yogeye iwacu
Ngo warakotanye cyane ukwizw’ imidende
Muruhando rwamahanga ugitwara gitore
Abo wasize tukwambariye impumbya
Dutegereje kukwakira nishimwe ryinshi
Igotaramo iwacu ngo gitahe
Imena gitera itashye gitwari
Tuganure ibyacu no kubyo wahashye
Nanjye kagakobwa wihebeye cyera
Uzanzanire iyumuringa sinkubure ukundi
Uwacu, eh uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane
Arihe uwacun he uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane
Arihe uwacun he uwacu
Uwacun urakumbuwe cyane

Ecouter

A Propos de "Uwacu"

Album : Uwacu (Single)
Année de Sortie : 2020
Ajouté par : Farida
Published : Jun 15 , 2020

Plus de Lyrics de CLARISSE KARASIRA

CLARISSE KARASIRA
CLARISSE KARASIRA
CLARISSE KARASIRA
CLARISSE KARASIRA

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl