Paroles de Umutima W'u Rwanda
Paroles de Umutima W'u Rwanda Par CLARISSE KARASIRA
Yeeeah
Nze mbabwire iby’intaho y’Imana
Rwagasabo iwabo w’abantu
Umutima w’umunyarwanda
Wuje ubutwari n’ubutore
Wavuye kure cyane habi hasi
Amateka yawo aragaragara
Umucyo ukurasira uguhesha ubuzima
Umutima Rwanda uhorane imbaraga
Ngaho komera ujye mbere
Ngaho komeza wane wake
Yeah yeah mutima w’u Rwanda
Uuhmm Mutima w’u Rwanda
Nitegereje umunyarwanda
N’umutima wawe uwuhoza ituze
Icyizere kudahera kureba kure
Gushishoza gukomeza nukomeretse
Kujya inama kw’imitimanama
Urukundo no kutishyira imbere
Nashimye izo ngamba nubwo bupfura
Niki tutageraho nuwo mutima
Ngaho komera ujye mbere
Ngaho komeza wane wake
Yeah yeah mutima w’u Rwanda
Uuhm Mutima w’u Rwanda
Inzira yo kwiyubaka irakomeje
Buri mutima ugambirire iterambere
Ubuzimabwiza n’amahoro
Ubumwe n’umuntu n’ubumuntu
Banyarwanda bene mama nkunda
Cyo mushyo dukomeze urunana
Dusenyere umugozi umwe tudasigana
N’umutima udatsindwa tugere imbere
Ngaho komera ujye mbere
Ngaho komeza wane wake
Yeah yeah mutima w’u Rwanda (mutima ushikamye)
Uuhm Mutima w’u Rwanda
Ngaho komera ujye mbere (udatsikira)
Ngaho komeza wane wake (udatsindwa)
Yeah yeah mutima w’u Rwanda
Uuhm Mutima w’u Rwanda
Ecouter
A Propos de "Umutima W'u Rwanda"
Plus de Lyrics de CLARISSE KARASIRA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl