Paroles de Mama Shenge Par CHORALE CHRISTUS REGNAT


[VERSE 1:Yverry]
Nzajya guhunda imivugo
Nungemo iteka n’uduhozo
Tet’uneteze n’ejo
N’ejobundi ungezeyo
Shenge wee
Mwiza wanjye

Nzajya nguhimba utuzina
Tuzira inenge mumvugo
Nterure ntaka umwiza
Wampogoje umutima
Shenge wee
Mwiza wanjye

[CHORUS:Chorale Christus]
Nzakuvuga indoro yampogoje
Mama shenge
Nzakuvuga ndetse n’itseko yawe
Yansajije Mama shenge
Cyuzuzo cy’urukundo bwiza
Buzira inenge Mama shenge
Mwiza wanjye

[VERSE 2: ANDY BUMUNTU]
Nurira ukanga guhora
Kandi ngukunda ihogoza
Nzakujyana kukagezi
Kamwe gasuma kakumporeze
Shenge wee
Mwiza wanjyee

Inyenyeri z’ijuru
Zarashe zose urwoga
Ndazigutuye maama
Izihirwe mukundwa
Shenge we
Mwiza wanjye

[CHORUS:Chorale Christus]
Nzakuvuga indoro yampogoje
Mama shenge
Nzakuvuga ndetse n’itseko yawe
Yansajije Mama shenge
Cyuzuzo cy’urukundo bwiza
Buzira inenge Mama shenge
Mwiza wanjye

[VERSE 3]
Cyuzuzo cy’urukundo
Bwiza buzira inenge
Mama Shenge mwiza wanjye
Karabo nateye ahatagera izuba
Mama shenge mwiza wanjye
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)

Nzakuguyaguya nzagutonesha
Mama shenge mwiza wanjye
Nzakuvugira imitoma imwe y’abasizi
Mama shenge mwiza wanjye
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)

Nzagucurangira inanga
N’ikondera n’insengo
Mama shenge mwiza wanjye
Nzakuvugiriza ingoma itajya
Izima n’izuba
Mama shenge mwiza wanjye
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)

Ecouter

A Propos de "Mama Shenge"

Album : Mama Shenge (Single)
Année de Sortie : 2020
Ajouté par : Florent Joy
Published : Feb 15 , 2020

Plus de Lyrics de CHORALE CHRISTUS REGNAT

CHORALE CHRISTUS REGNAT

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl