Paroles de Kuva Ku Isi
Paroles de Kuva Ku Isi Par BEN B THE BRAVE
Nimvuga ko aribyo ntekereje
Uvuge ko aribyo bikwiye
Ben B
Uravuka ukaba mubi ukiri muto
Ntunarambe ugapfa ugikenewe
Byabaye twiberagaho mumutuzo
Amahoro adushoka ku birenge
Tukarwanya ishavu maze tugatuza
Guhera ubwo umunezero ukadusanga
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abadukomokaho
Ninde washaje agapfa adasebeje izina rye
Ninde wakuze adakoze ku biryo ngo abirye
Ninde wageze iyo agana atarahura n’urupfu
Ninde wavuze ukuri ntibizamutere isepfu
Twe tuvuka turi beza tugahindurwa n’ubuzima
Icyari amashereka kigasimburwamo umutsima
Umusaruro w’umurima
Abazi imana iteka duhora dushakisha ticket
Ngo tugire equilible iteka nk’abaryi b’amateke
Bamwe bakura babwira abamama babo GATI
Abandi bati mama ndashaka BUMBATI
Nyamara, Iherezo ni rimwe
Icyanga ubuzima kiza inyuma nka nyiramwe
B – E – L – Y – S - E Senior one
Ndakwibuka uburyo wahamagawemo
Wari ukiri muto mugihe cyo gufata amasomo
Kuri table one narakubonaga
Hanze mukigare narakumvaga
Hashize iminsi nyagasani araguhamagara
Kubwibyo rugira aguhe iruhuko ridashira
Uravuka ukaba mubi ukiri muto
Ntunarambe ugapfa ugikenewe
Byabaye twiberagaho mumutuzo
Amahoro adushoka ku birenge
Tukarwanya ishavu maze tugatuza
Guhera ubwo umunezero ukadusanga
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abadukomokaho
Ibinyejana birashira hakisukamo ibindi
Ikindi n’ijwi riragara nk’uri mukibindi
Abiyemezi babi bagaseka abo batindi
Biyita abazungu bambaye amadarubindi
Reka nkugire inama nkubwire icyo ugomba kumenya
Tegura imbere heza batanga kukwereka inyinya
Ukagira agahinda kavanze n’umujinya
Unyite imbwa unyite icyo ushaka simpita mba cyo
Gusa rugira amfashe gukorera mu mucyo
Impamvu yabyo ni kamere ni uko iteye ni uko
Iyo uri mubakire wikekaho uwo munuko
Umuturanyi w’ibyaro; akumaraho urubyaro
Abo ubitsa amabanga aribo ducuma tw’amagambo
Dukunda ibyaha kandi dutinya umuriro
Twe twamaze kumenya ko ntakeza k’iyisi
Uyu munsi urishima ejo ukajombwa n‘igikwasi
Wowe korera imana uzibonere ubwo bugingo
Aho kwihisha murubingo munsi y’umukingo
Ntuzabe nk’agatebo bayoreramo ibishingwe
Uzapfe nk’umugabo ntuzanicwe n’umurengwe
Uravuka ukaba mubi ukiri muto
Ntunarambe ugapfa ugikenewe
Byabaye twiberagaho mumutuzo
Amahoro adushoka ku birenge
Tukarwanya ishavu maze tugatuza
Guhera ubwo umunezero ukadusanga
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abadukomokaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abaduturukaho
Kuva ku isi iyaba bitabagaho
Iteka tukabana n’abadukomokaho
Ecouter
A Propos de "Kuva Ku Isi"
Plus de Lyrics de BEN B THE BRAVE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl