Paroles de Siko Yari
Paroles de Siko Yari Par B-FACE
Oohhh Eehh
Eehh
[Yvette]
Siko yari ahubwo niko yabaye
Yavutse nk’abandi arira agahozwa
Bwaracyeye bucyana ayandi
Aho yariraha barabahamba
Kiramwa kira kandi cagutse
Yabaye impfubyi atabishaka
[B Face]
Inyamaswa ntindi ibyara uruhiri
Gwaramutse
Birababaje kubona uvuka aho byuzuye
Bikarangira womotse Niko yabaye
Iyo mpfubyi siko yavutse
Murindakiji hama bakajya yicaye
Ibyo bamusigiye nabyo barasahuye
Agizengo arabaza avuga bamuzibiye
Abicike gute ko nujya wamuvugiye
Ari mubamuriye
Aragwara akirwaza agakizwa n’ibihe
Kwataharira yaha yakwivuza hehe
Ntiyiga nkabandi avuga uti nibyahe..
Ushobora kwibaza uti kuki abaye gutya
Kandi yavutse nk’abandi
Arasonza akigunga kandi yataragera
Ararira akayaha abatayakira
Nuwo yituye ntihagira icyo amumarira
Nuwo yituye ntihagira icyo amumarira
Iminsi yose akama ari n’amarira
Barajya bagahaga bakaryama heza
Nawe ubwiwe ahaze umuyaga
Akamana ibibazo ahari ishavu n’iniga
Agenze ngo ashize umujinya
Agatsira ntashira akagumya ari ukwidoda
Abyuka yiruka akakimaza amaguru
Atagira iyo ajya rikarinda rirenga
Siko yavutse niho yabonye yisanga
[Yvette]
Siko yari ahubwo niko yabaye
Yavutse nk’abandi arira agahozwa
Bwaracyeye bucyana ayandi
Aho yariraha barabahamba
Kiramwa kira kandi cagutse
Yabaye impfubyi atabishaka
[B Face]
Umwana wibarabara
Imbere arironderera
Numvise ibitanderera ahubwo
Ubu mutahura
Nawe yabyisanzemo
Hanyuma aratangara
Kuba impfubyi birababaza
Kandi bigaturitsa umutima
Ukaba mumaganya wambaza umukama
Nicyo gituma benshii bamwe baba abasumu
Ukama wifuza kubivamo bikakubera ingome
Ukamera imvi mbere yuko umera umusatsi
Impfubyi niyo kwitaho siyo gutera ibyatsi
Urayikubita hamwe uyirekere amayira
Uyime utayitutse kuko nayo aho ibaye
Nawe wari kuyitahura
Erega kuva cyera burya siko byahora
Atari ibintu byubu byamaze kuyangara
Cyera ntiyaruwumwe ahubwo bwari ubumwe
Kandi baranatahura yuko ari bamwe
Umwana wese bakamurera cyo kimwe
Ariko ubu ntibakibyumva cyo kimwe
Ubu arahwera ntibamufashe nakimwe
Yahora yari uwi Burundi ubu yabaye uwi kirere
Ntagira kirera ntiyize ahubwo yabaye ikirere
Yirirwa munzira abandi bari mu ishuri
Uronka abakurerera nawe raba umurere
Ibyubumuntu nubundi ntukabyibagire aah
Zirisha mpanda ziraririye mukishe
Burya bazaca bahagere
Igihe wafashe urugendo rwagasakamwe
Aaahh
[Yvette]
Siko yari ahubwo niko yabaye
Yavutse nk’abandi arira agahozwa
Bwaracyeye bucyana ayandi
Aho yariraha barabahamba
Kiramwa kira kandi cagutse
Yabaye impfubyi atabishaka
[B Face]
Yoo reka mbabwire
Harya utazi ibyisi azokwama
Abyita ibyiwe
Fasha abandi ukibishoboye
Kuko twese turi abahita
Impore mwana impore kibondo
Uri impfubyi nturi igipfu
Uko bucyeye siko bwira
Kandi ntakuru idahita
Yoo buri wese akore icyo ashoboye
Kugirango umwana wimpfubyi
Cyangwa uwo mwibarabara abeho nkabandi
Nkuko n’amashyirahamwe afasha abana
Asanzwe abikora Imana niyo izobiguhembera
Yoo Yvette hoza uwo mwana atubwire wana
Ecouter
A Propos de "Siko Yari"
Plus de Lyrics de B-FACE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl