Paroles de Uumbyeyi Gito
Paroles de Uumbyeyi Gito Par AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR
Tekereza ushyire mu gaciro (ohohohoh)
Tekereza urya mubyeyi
Wivukije imibereho myiza
Atanga utwo atunze twose
Ashakira umwana we imikurire
(Ohohohohohohohohohoh)
Ararara amajoro aririra Imana
Ngoyihange mu busa busa bwe
Imuzigamir’isarura ryiza
Maze umwana we azabehoneza
(Ohohohohohohohohoh)
CHORUS
Birababaje ukuntu bamwe
Tujya twiyibagiza aah
Yuko twese Imana idutezeho
Umutekano wimikurize y’abana
Bose mu muryango
Kugeza naho bamwe
Babashukashuka babagusha
Mu mitego y’ibyaha ahaha
Ugushije ishyano wa mubyeyi gito we oohoho
Iyo mirimo yawe yaranditswe
Kandi uzasabwa kwisobanura
Erega twaraburiwe bihagije
Ufitwe amatwi yumva niyumve
Tekereza ushyire mu gaciro( ohohoh)
Yesu ati umuntu wese uzagusha
Umwana mutoya
Mubibi ibyaribyo byose
Cyangwa se kumugirira nabi
Akwiriye guhanwa bidasanzwe
Ibuye mwijosi ajugunywe mu Nyanja
(Ohohohohohohoh)
Nsabiye abatuye isi bose
Kwemerera mwuka w’Imana
Ajye atwibutsa inzira zakera
Kera hubahwaga icyitwa umwana
(Ohohohohohohohoh)
CHORUS
Birababaje ukuntu bamwe
Tujya twiyibagiza aah
Yuko twese Imana idutezeho
Umutekano wimikurize y’abana
Bose mu muryango
Kugeza naho bamwe
Babashukashuka babagusha
Mu mitego y’ibyaha ahaha
Ugushije ishyano wa mubyeyi gito we oohoho
Iyo mirimo yawe yaranditswe
Kandi uzasabwa kwisobanura
Erega twaraburiwe bihagije
Ufitwe amatwi yumva niyumve
Birababaje ukuntu bamwe
Tujya twiyibagiza aah
Yuko twese Imana idutezeho
Umutekano wimikurize y’abana
Bose mu muryango
Kugeza naho bamwe
Babashukashuka babagusha
Mu mitego y’ibyaha ahaha
Ugushije ishyano wa mubyeyi gito we( oohoho)
Iyo mirimo yawe yaranditswe
Kandi uzasabwa kwisobanura
Erega twaraburiwe bihagije
Ufitwe amatwi yumva niyumve
Ecouter
A Propos de "Uumbyeyi Gito"
Plus de Lyrics de AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl