CHRISTOPHER  Ko Wakonje cover image

Ko Wakonje Lyrics

Ko Wakonje Lyrics by CHRISTOPHER


Wa rukundo we
Wokabaho we
Ndabizi ko unyumva
Ejyera hino tuganire
Ese wabaye iki?
Ko wakonje cyane
Dore usigaye uri mubi
Abakwiringiye warabatengushye
Dore ntugihuza abantu
Usigaye wihuriza umuntu n’ibintu
Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
Ngo usigaye ukorana n’abahewe gusa
Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
Kandi nabo mbona batakurambana
Wa rukundo we
Ndagushinja kurengera ntacyo utinya
Ntawe wubaha ayiwee
Wa rukundo we
Ndagushinja gukonja
No guteshuka ku inshingano
Wa rukunda we
Abatarashaka ntambuto
Ukitwerera dufite ubwoba
Reba wawe gatanya
Zingana n’ubukwe buba
Uteye ubwoba
Uteye ubwoba
Uteye ubwoba
Uteye ubwoba

Ikibazo aho wahoze
Ntakiza kiharangwa
Hasigara amatiku no gusebanya
N’abiyubashye dutinya
N’abaturuta twubaha
Bose urabihererana
Ukabariza
Usigaye ubeshya abantu
Ngo urukundo rwabo ni forever
Ubukwe bugataha
Muminsi mike ukabahunga
Nkutanahijyeze
Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
Ngo usigaye ukorana n’abahewe gusa
Ca inkoni izamba
Duhe agahenge
Gira impuhwe
Kandi nabo mbona batakurambana
Wa rukundo we
Ndagushinja kurengera ntacyo utinya
Ntawe wubaha ayiwee
Wa rukundo we
Ndagushinja gukonja
No guteshuka ku inshingano
Wa rukunda we
Abatarashaka ntambuto
 Ukitwerera dufite ubwoba
Reba wawe gatanya
Zingana n’ubukwe buba
Uteye ubwoba
Uteye ubwoba
Uteye ubwoba
Uteye ubwoba

Wenda ntiwahindutse
Wenda nitwe twahindutse

Watch Video

About Ko Wakonje

Album : Ko Wakonje (Single)
Release Year : 2019
Added By : Olivier Charly
Published : Aug 23 , 2019

More CHRISTOPHER Lyrics

CHRISTOPHER
CHRISTOPHER
CHRISTOPHER

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl