Mama Shenge Lyrics
Mama Shenge Lyrics by CHORALE CHRISTUS REGNAT
[VERSE 1:Yverry]
Nzajya guhunda imivugo
Nungemo iteka n’uduhozo
Tet’uneteze n’ejo
N’ejobundi ungezeyo
Shenge wee
Mwiza wanjye
Nzajya nguhimba utuzina
Tuzira inenge mumvugo
Nterure ntaka umwiza
Wampogoje umutima
Shenge wee
Mwiza wanjye
[CHORUS:Chorale Christus]
Nzakuvuga indoro yampogoje
Mama shenge
Nzakuvuga ndetse n’itseko yawe
Yansajije Mama shenge
Cyuzuzo cy’urukundo bwiza
Buzira inenge Mama shenge
Mwiza wanjye
[VERSE 2: ANDY BUMUNTU]
Nurira ukanga guhora
Kandi ngukunda ihogoza
Nzakujyana kukagezi
Kamwe gasuma kakumporeze
Shenge wee
Mwiza wanjyee
Inyenyeri z’ijuru
Zarashe zose urwoga
Ndazigutuye maama
Izihirwe mukundwa
Shenge we
Mwiza wanjye
[CHORUS:Chorale Christus]
Nzakuvuga indoro yampogoje
Mama shenge
Nzakuvuga ndetse n’itseko yawe
Yansajije Mama shenge
Cyuzuzo cy’urukundo bwiza
Buzira inenge Mama shenge
Mwiza wanjye
[VERSE 3]
Cyuzuzo cy’urukundo
Bwiza buzira inenge
Mama Shenge mwiza wanjye
Karabo nateye ahatagera izuba
Mama shenge mwiza wanjye
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Nzakuguyaguya nzagutonesha
Mama shenge mwiza wanjye
Nzakuvugira imitoma imwe y’abasizi
Mama shenge mwiza wanjye
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Nzagucurangira inanga
N’ikondera n’insengo
Mama shenge mwiza wanjye
Nzakuvugiriza ingoma itajya
Izima n’izuba
Mama shenge mwiza wanjye
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Maama shengee
(Mama shenge mwiza wanjye)
Watch Video
About Mama Shenge
More CHORALE CHRISTUS REGNAT Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl