
Imvo N'imvano Lyrics
Imvo N'imvano Lyrics by BIGIZI GENTIL
Numvise aho umuntu yita undi igisimba
Abandi bati n’inyamaswa muntu
Ati n’igikoko bati nicyo ntazi
(Bati puu uriya, hahahaha ahaaah)
Byanteye kwibaza imvo n’imvano yabyo wee
Byanteye kwibaza imvo n’imvano yabyo wee
Uwatwise amazina yatwise izina rimwe
Burya uwaturemye njye nawe yatwise umuntu
Numvise aho umugore bamwita umugabo
Umwana muto bamwita akagabo
Byanteye kwibaza imvo n’imvano yabyo
Byanteye kwibaza imvo n’imvano yabyo wee
Oya ntimurambirwe ndaje mbabarire inkuru
Mube muretse kugenda ndaje mbabwire wee
Oya ntimurambirwe ndaje mbabarire inkuru
Mube muretse kugenda ndaje mbabwire wee
Nubwo umuntu yatega indege akihuta
Ntiyogera kumutima w’undi
Ariko ibikorwa akora byakujyana
Bikakugeza ku marembo y’umutima we
Nubwo umuntu yatega indege akihuta
Ntiyogera kumutima w’undi
Ariko ibikorwa akora byakujyana
Bikakugeza ku marembo y’umutima we
Niwumva burya bakwise umuntu
Ntabwo ari igihagararo
Niwumva burya bakwise umuntu
Ntabwo ari igihagararo
Umuntu suyu muntu
Umuntu n’ubumuntu
Niwumva umugore bamwise umugabo
Burya n’ibikorwa bye
Niwumva umuntu bamwita igisimba
Burya nibikorwa bye
Niwumva umwana bamwise umugabo
Burya nibikorwa bye
Umuntu suyu muntu
Umuntu n’ubumuntu
Mana hindura ubwobo bwawe (duhindure tube beza)
Mana rengera ubwoko bwawe (umuntu ntiyitwe inyamaswa)
Mana hindura ubwobo bwawe (duhindure tube beza)
Mana rengera ubwoko bwawe
Watch Video
About Imvo N'imvano
More BIGIZI GENTIL Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl