“Agapfukamunwa” is a song by Rwandan singers “BEN NGANJI & HIS VOICE RWANDA...

This song was sung by “BEN NGANJI & HIS VOICE RWANDA” said about:
I did not think of going with face mask
I ask forgiveness because I don’t have face mask
I know this pandemic is very serious but I will never forget face mask.

Agapfukamunwa Lyrics by BEN NGANJI

Aaaah……Aaaaah
Aaaah…..Aaaaah

Sinatekereje kugendana agapfukamunwa
Sinagambiriye kugendana agapfukamunwa
Ndasaba imbabazi kuko ntagapfukamunwa
Nigeze ngendanaaa
Sinatekereje kugendana agapfukamunwa
Sinagambiriye kugendana agapfukamunwa
Ndasaba imbabazi kuko ntagapfukamunwa

Uwo nashatse yantegurira ikoti ryiza nkunda
N’urukundo rwinshi yaramfitiye
Yanyifurije kurangiza umunsi
Andagiza Rurema kuko ariwe uduha ibidukwiriye twese
Navuye i muhira mfite ubwira bwinshi
Narimfite icyizere cy’umunsi wose ariko byose
Birangiriye mu nzira kuko ntagapfukamunwa
Ubwishyu nari niteze akazi nari niteze

Aaaah……Aaaaah
Aaaah…..Aaaaah

Sinagusuzuguye urabizi kwirinda ninjye nawe
Icyorezo kirakaze ariko umbabarire gahunda ntizirangirire
Mu nzira nubwo ntagapfukamunwa
Nsabye imbabazi ntasobwe
Umuntu ashobora gukosa ariko icyorezo nanjye nzi
Ubukana bwacyo rwose mbabarira
Umwana yaburaye sinifuza ko yabwirirwa
Nubwo ntagapfukamunwa
Ikosa nariguyemo ariko ndakwinginze ugire ikigongwe
Nawe ur’umubyeyi

Aaaah……Aaaaah
Aaaah…..Aaaaah

Sinatekereje kugendana agapfukamunwa
Sinagambiriye kugendana agapfukamunwa
Ndasaba imbabazi kuko ntagapfukamunwa
nigeze ngendanaaa
Sinatekereje kugendana agapfukamunwa
Sinagambiriye kugendana agapfukamunwa
Ndasaba imbabazi kuko ntagapfukamunwa

Watch Video

About Agapfukamunwa

Album : Ben Nganji, His Voice Rwanda, Agapfukamunwa (Single)
Release Year : 2020
Added By : Florent Joy
Published : Nov 17 , 2020

More BEN NGANJI Lyrics

Comments ( 0 )

No Comment yet

See also



You May also Like



Get Afrika Lyrics Mobile App

About AfrikaLyrics 

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2020, New Africa Media Sarl