Gereza Lyrics
Gereza Lyrics by B.Z
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Tujya gufungwa
Hari mu ngobyi nziza ya edeni
Ubwo satani
Yaciye mu nzoka maz'agashuka Eva
Adamu nawe uwo munyururu wa sekib'ubumugezeho
Uburoko butangir'ubwo
Kugeza na n'ubu har' abagifungiraniye
Mu bihome by'uwo mugome
Bitey'agahinda gusa muhumure
Abana b'Imana ntacyo bazaba bararinzwe cyane
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Imana ibonye ko
Umuntu yaremye yamaze gutakaza
Umudendezo yari yaramuhaye
Ihera ko ishakisha uburyo yawumusubiza
Kubw'urukundo rwinshi rutagir'akagero ikund'umuntu
Nirwo rwatumye yemera gutang'umwana wayo w'ikinege
Arapfa ibyaha byacu byos'ubwo
Byozwa n'amaraso ye
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Kwizera ruriya rupfu rwa yesu
Nirwo rufunguzo rukingur'imiryango y'iyo gereza
Satani azi neza ko yatsinzwe
Ntugahangayikishwe,n'iterabwoba rye
We n'ingabo ze,bakorera mu mwijima
Batinya cyane umucy'uturuka ku Mana yacu
Amasengesho,y'umukiranutsi nayo
Abatwika nk'umuriro w'itanura
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Gereza y'icyaha njyewe
Yesu yayinkuye mo
Gus'ikibabaje n'uko kugez'ubu
Har'abakiyifungiye mo
Watch Video
About Gereza
More B.Z Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl