Niho Nkiri Lyrics
Niho Nkiri Lyrics by ANNETTE MURAVA
Ndacyategereje, umugisha wawe
Mana aho wansize n'ubu niho nkiri
Ndacyategereje, umugisha wawe
Mana aho wansize n'ubu niho nkiri
Ndangamije isezerano ryawe, mpagaze aho wansize
Abo twazanye barasubijwe
Mbese uracyanyibuka mbese uracyanyibuka
Inkovu z'ibipfukamiro byanjye, zindya amanywa n'ijoro
Mbese isengesho ryanjye ryari rigufi, mbwira naryo ndyongere
Ndinda gushidikanya, nziko utajya uhinduka
Wituma ndira abandi baseka, ibuka isezerano
Inkwenene zabaye uruhuri, abanzi barishimye
Nanjye ndi mubo wasize inyuma, garuka unsindagize
Nyigisha gusesengura, ibisubizo
N'aho umuti waba ushariraMana nkwumire
Mpa imbaraga ntegereze, ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy'abagushima
Ubigenza ute, ushingira kuki usubiza
Mbese ijwi ryanjye ryaba rikugeraho
Narinzi ko isoko y'imigisha nta n'umwe uyihezwaho
Mbese n'iki Mwami ntakora ngo ureke nanjye mvomeho
Abo tugusangiye nk'umubyeyi bapfukamye bashima
Njyewe ho nan' ubu ngisaba, sinzi igihe uzanyumva
Abo twahingiye rimwe Mana, bose barasaruye
Ngushiriza imvura nanjye neze
Mpagaze aho wansize
Nyigisha gusesengura, ibisubizo
N'aho umuti waba ushariraMana nkwumire
Mpa imbaraga ntegereze, ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy'abagushima
Nyigisha gusesengura, ibisubizo
N'aho umuti waba ushariraMana nkwumire
Mpa imbaraga ntegereze, ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy'abagushima
Ndacyategereje, umugisha wawe
Mana aho wansize n'ubu niho nkiri
Nyigisha gusesengura, ibisubizo
N'aho umuti waba ushariraMana nkwumire
Mpa imbaraga ntegereze, ubushake bwawe
Kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy'abagushima
Watch Video
About Niho Nkiri
More ANNETTE MURAVA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl