![ALINE GAHONGAYIRE Ndanyuzwe cover image](https://afrikalyrics.com/assets/thumbnail/ndanyuzwe-aline-gahongayire.jpg)
Ndanyuzwe Lyrics
Ndanyuzwe Lyrics by ALINE GAHONGAYIRE
[CHORUS]
Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima
[VERSE 1]
Uwiteka nje imbere yawe nciye bugufi
Mfite byinshi byo kukubwira ariko reka mpitemo kimwe
Si uko amarira yashize
Si uko ibibazo birangiye
Ni umutima unyuzwe
Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve
Wakire iyi ndirimbo kuko imvuye Ku mutima
Si uko amarira yashize
Si uko ibibazo birangiye
Ni umutima unyuzwe
[CHORUS]
Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima
[VERSE2]
Uwiteka nje imbere yawe nibutse byabihe
Ndumva nuzuye ishimwe n'amarira y'ibyishimo
Si uko hari icyo natanze
Si uko nkiranuka bikwiriye
Ni umitima unyuzwe
Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve
Sinabona icyo ngutura gihwanye n'ibyo unkorera
Ng'uyu umutima uwakire
Uwukoreshe icyo ushaka
Kuko umutima uranyuzwe.
[CHORUS]
Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima
Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima
Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima
Watch Video
About Ndanyuzwe
More ALINE GAHONGAYIRE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl