Africa Lyrics by SHIZZO AFROPAPI


Yeah !
Africa stand up
Bugoyi wood
Shizzo Afropapi
Ben Adolphe

Africa warakubititse
Warababaye abana bawe
Bishwe n’agahinda
Amahoro yarabuze
Intambara nizo gusa ibyorezo oh
Iiihuwooh
Mana tabara Africa
Mama dushaka amahoro
Muri Africa iyeh
Mana tabara Africa
Mama dushaka amahoro
Muri Africa iyeh

Iburasira bwa Africa niho mvuka, iwacu ni bugoyi
Ikinyarwanda nicyo mvuga
Ndumwirabura cyane, no gupfa nagupfira
Africa ndagukunda, inkovu z’amateka
Ubucakara nuburetwa, bidusiga mubuyobe
Dohe haje Ibiza, bizana nibyorezo
Inzara nintambara, bitagira iherezo
Ghana, Algeria, Kenya na Namibia
Ntamahorombona abaho bararira
Togo, Nigeria, Congo na Somalia
Hari za ebola corona na malaria
Turi mu bihe byuje umwijima
Mana tumurikire hoza imitima ah
Ikizere kiracyahari nubyo dufite agahinda
Africa yunzubumwe urugamba tuzarutsinda

Africa warakubititse
Warababaye abana bawe
Bishwe n’agahinda
Amahoro yarabuze
Intambara nizo gusa ibyorezo oh
Iiihuwooh
Mana tabara Africa
Mama dushaka amahoro
Muri Africa iyeh
Mana tabara Africa
Mama dushaka amahoro
Muri Africa iyeh

Mpagaze ku mpinga Kilimanjaro
Amaso nyerekeza hakuy’ igasabo
Ndabona abana bakina abasaza baseka
Ababyeyi bacu nabo babyina
Shalom, Shalom amahoro iwacu aganze
Hallo, hallo afropapi nanjye ndaje
Ndintwara muheto ntumbare mubigwari
Basangira ngendo banjye ndacyabahiga ubutwari
Murage wa Mandela
Komera nka gaddafi
Mubutayu bwa sahara soko y’ubumenyi
Science na economy hashimwe umuremyi
Wadukuye kunkoni Africa ninjye nawe
Mugabane twahaye ngwino dufatanye
Twubake urwatubyaye Africa ninjye nawe
Mugabane twahaye mureke dukundane
Urwango turunwanye

Africa warakubititse
Warababaye abana bawe
Bishwe n’agahinda
Amahoro yarabuze
Intambara nizo gusa ibyorezo oh
Iiihuwooh
Mana tabara Africa
Mama dushaka amahoro
Muri Africa iyeh
Mana tabara Africa
Mama dushaka amahoro
Muri Africa iyeh

Africa nshaka ko, umunsi umwe
Uzagira umutuzo Africa ko
Munsi umwe uzagira amahoro
Intambara zigashira ibyorezo bigashira
Africa nshaka ko, umunsi umwe
Uzagira umutuzo
Intambara zigashira ibyorezo bigashira
Africa nshaka ko, umunsi umwe
Uzagira umutuzo

Watch Video

About Africa

Album : Africa
Release Year : 2020
Added By : Farida
Published : Apr 15 , 2020

More SHIZZO AFROPAPI Lyrics

SHIZZO AFROPAPI
SHIZZO AFROPAPI
SHIZZO AFROPAPI
SHIZZO AFROPAPI

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl