RIDERMAN Umuhanda W'amacupa Amenetse cover image

Umuhanda W'amacupa Amenetse Lyrics

Umuhanda W'amacupa Amenetse Lyrics by RIDERMAN


Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa  aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze

Uwo isi ihanze amaso isura ye irasusuruka
Naho uwo ihase isusa isoni zimusaga isura
Kudadira kw'idigi ntibifuma itadagadwa
Inzara iyikoma inzara igahinduka injajwa
Amaso arakonje benshi barira barafu
Agahinda gahishwa mu ma paragarafu
Nubwo utabona bata amarira mu uruhame
Atemba ajya mu nda ngo ibirimo birohame
Ama rideaux aridutse ukadabagiza amaso
Videwo wateraho Coup d'oeil yaba ari So
Mu ndiba y'inda benshi bahishamo agahinda
Nubwo bakubwiye ukuri kwabo wabipinga
Bahitamo kwiherera uw'umwe bigatinda
Amagambo abakomeza bakayaririmba
Ndi uwo iduniya idama igasiga akidanangiye
Nzemera ko ntsinzwe umunsi umwuka uzaba urangiye

Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa  aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze

Umwijima w'ubwonko utera ubwambure mu mufuka
Ururabo rwera k'urutare sindarabukwa
Dusiganwa n'isi ntawe nzi wayisize
Nta n'uzi ibyayo muri bose nabajije
Ngo ibyayo ni amabanga, ibyayo ni ifaranga
Bityo menya ibyanjye nirinda kwitaranga
Isi irikaraga yenda nanjye izangeraho
Impe ku imbaraga nishimire kubaho
Ninsangiza nzasamura ntasamara
Ndabizi ko kumeza yayo ntamuntu uba kamara
Ama rideaux aridutse ukadabagiza amaso
Videwo wateraho coup d'oeil yaba ari So
Mu ndiba y'inda abenshi bahishamo agahinda
Nubwo bakubwiye ukuri kwabo wabipinga
Bahitamo kwiherera uw'umwe bigatinda
Amagambo abakomeza bakayaririmba

Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa  aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze
Ndagenda n'ibirenge mu muhanda w'amacupa amenetse
Ndava amaraso ndanabira ibyuya mu gahanga kanjye
Nubwo bimeze bityo sina stopa  aho ngana ntahageze
Gusenga kwanjye gusaba Uwiteka ngo aho ngana ahangeze

Watch Video

About Umuhanda W'amacupa Amenetse

Album : Umuhanda W'amacupa Amenetse (Single)
Release Year : 2021
Added By : Farida
Published : May 17 , 2021

More RIDERMAN Lyrics

RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl