RIDERMAN Nyegamo Ya Nyagasani cover image

Nyegamo Ya Nyagasani Lyrics

Nyegamo Ya Nyagasani Lyrics by RIDERMAN


Iyeeeeh eeeeh
Ndirudatandukira itabaro utera u Rwanda aba anshotora
Abasogokuru bandaze kutarutanga mu maboko y’ababisha
Uzatamikwe imiheto nk’igisumizi ukwiragize imishwaro ababisha
Chrisy Neat on the beat
Ibisumizi

Ah u Rwanda ninka sinagogi twese turi abatambyi
Tugomba kururinda inkongi kururinda abanzi
Rwanda rwatubyaye Rwanda rwatugiriye ku bise
Ugutunga intoki nzamureka ugukomeretsa intoki nzice
Ukwanga arakangara akubitwe n’inkuba imvura ihise
Aragakubwa n’umuruho mu gasozi inyamaswa zishishe
Sinzigera ndeka abajenjeka bagamije no kunyeganyega
Reka reka, Rwanda rwacu nzakurinda ntagoheka
Ndi amaso akurebera
Ndi amaboko agukorera
Ndi umunwa ukuvugira
Ugusebya ntabwo namwihorera
Rwanda wampaye amata
Amatage aguteye sinaguta
Nyegamo ya Nyagasani
Mubihugu simbona ikikuruta

U Rwanda igihugu cyanjye
Ukurwanya ni njyewe aba arwanyije
Sinzamureka ngo arugenze uko ashatse
N’urwanjye nzarurinda
(Riderzoo, Yooh Yooh)

Isuku igira isoko Rwanda waduhaye inkomoko
Ibyo kukunyangisha byo nonaha ntibishoboka
Umwana udashima uramwotsa akaruma imoko
Nzahora ngushima wiga kubaho utadohoka
Rwanda rugo rugari wagabiye abagabo n’abagore
Rugambirira abagabo mu rugamba rugahashya abagome
Ruganzu yakurwaniye ari muto afite umutima umuhatira
Nanjye ndi nkawe mu mutima mfite igihango ntazatatira
Ndi amaso akurebera
Ndi amaboko agukorera
Ndi umunwa ukuvugira
Ugusebya ntabwo namwihorera
Rwanda wampaye amata
Amatage aguteye sinaguta
Nyegamo ya Nyagasani
Mubihugu simbona ikikuruta

U Rwanda igihugu cyanjye
Ururwanya ni njyewe aba arwanyije
Sinzamureka ngo arugenze uko ashatse
N’urwanjye nzarurinda

Mwanga mwabo ntarama
N’ikimwaro umwasama
Umwana umwumva ntamenya
Bityo akwiye kwiyamwa
Mwanga mwabo ntarama
N’ikimwaro umwasama
Umwana umwumva ntamenya
Bityo akwiye kwiyamwa

Mu gitondo rirarasa izuba ni mugoroba rikarenga
Urukundo ngukunda Rwanda ntiruhinduka nink’Imana dusenga
Mu gitondo rirarasa izuba ni mugoroba rikarenga
Urukundo ngukunda Rwanda ntiruhinduka nink’Imana dusenga
Mu gitondo rirarasa izuba ni mugoroba rikarenga
Urukundo ngukunda Rwanda ntiruhinduka nink’Imana dusenga

Bob Pro on the Mix

Watch Video

About Nyegamo Ya Nyagasani

Album : Nyegamo Ya Nyagasani (Single)
Release Year : 2022
Added By : Florent Joy
Published : Jan 27 , 2022

More RIDERMAN Lyrics

RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl