UyuMwana W'uruhinja Ninde Lyrics
UyuMwana W'uruhinja Ninde Lyrics by PAPI CLEVER & DORCAS
Uyu mwana w'uruhinja ni nde Wabyawe n'umukene?
Dor' aryamye mu kiraro cy'inka Kukw icumbi ryabuze
N' Umuremyi w’isi yose Ni W' uhindutse muto
N' Uwiteka Nyirigira Utaremw’udashira
N' Umuremyi w’isi yose Ni W' uhindutse muto
N' Uwiteka Nyirigira Utaremw’udashira
Uyu ni nde wishwe n'agahinda, Wuzuy' umubabaro?
Uj' ashak' imbata za Satani, Byos' abyihanganira ?
Ni We Mana yacu nziza idutunganiriza
lbibanza byo mw ijuru N'ibyishimo by'iteka
Ni We Mana yacu nziza idutunganiriza
lbibanza byo mw ijuru N'ibyishimo by'iteka
Uyu ni nd' uv’ amaraso cyane, Agahemurwa rwose?
Agakubitw' ibipfunsi n'inshyi, Ntagir' umurengera?
Ni We Man’ ih' imigisha Abo yicunguriye
Kand' izacir’urubanza Abayisuzuguye
Ni We Man’ ih' imigisha Abo yicunguriye
Kand' izacir’urubanza Abayisuzuguye
Uyu ni nd' ubambwe n'abagome Hagati y'abambuzi
Dor’ afit’ amahwa mu ruhanga : Arashinyagurirwa
Ni We Mana yimy’ iteka Mw ijuru ryera rya Se
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Ni We Mana yimy’ iteka Mw ijuru ryera rya Se
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Watch Video
About UyuMwana W'uruhinja Ninde
More PAPI CLEVER & DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl