Ubutsinzi Lyrics by NIYO BOSCO


Wamaze igihe kinini
Wicaye ku ntebe y’ubukene
Ariko uranga uyicaramo nk’umutunzi
Wowe n’urubyaro rwawe
Mwaruhanye uwakavuna
Mwirengagiza ibibavuna
Mwibanda kubibagura
Kumenera icyuya
Agaciro kawe
Byakugize incungu
Y’ubuzima bwawe
Kwihangana byababereye umwambaro
Kandi hari benshi mwabereye urugero
Icyizere cyanyu cyabaremera ishusho
Y’ubuzima butuma tugomba kububaha

Muri intwari
M’urukundo rwuje urugwiro
Kandi rwigisha imbaga
Mumibereho iteye ubwuzu
Gusa itarimo ubukungu
Niko ubanye nuwawe
Kandi ntimwashwanye
N’ubutsinzi bukomeye
Guhuza imbaraga
No muri bike
Icyorezo cyaraje
Kibasiga muhagaze bwuma
Mubasha guhangana n’ingaruka zacyo
Nticyakoma munkokora umurava wanyu
Gutumbira aheza gusa bibamara impumu
Kumenera icyuya
Agaciro kawe
Byakugize incungu
Y’ubuzima bwawe
Kwihangana byababereye umwambaro
Kandi hari benshi mwabereye urugero
Icyizere cyanyu cyabaremera ishusho
Y’ubuzima butuma tugomba kububaha

Muri intwari
Kuba uri umupfakazi ukishakamo ubushobozi
Kuba uri umuntu umwe ugahagararira abantu babiri
Ubumuga bwawe ntibukugire ingaruzwamuheto
Y’amateka ngo wiyicire imibereho

Nawe kwizera yuko urumuri ruzaka
No mu mwijima ugakomeza ukamurika
Nubwo hari igikenewe ngo twese dutizwe imbaraga
Kugirango tubere abitinye akarorero
Gusa ntibitubuza kwitwa abatsinzi
Kwitinyuka n’intabwe itoroka ibizazane
Uko waba umeze kose
Iyo witinyutse ubarusha bose

Muri Intwari

Watch Video

About Ubutsinzi

Album : Ubutsinzi (Single)
Release Year : 2021
Added By : Florent Joy
Published : May 21 , 2021

More NIYO BOSCO Lyrics

NIYO BOSCO
NIYO BOSCO
NIYO BOSCO
NIYO BOSCO

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl