Imbabazi Lyrics
IMBABAZI is a song by Rwandan Singer NIYO Bosco (NIYOKWIZERWA Bosco). The song was released ...
Imbabazi Lyrics by NIYO BOSCO
Nge ndemera amakosa yose nagukoreye nta mbereka
Niyo mpamvu yanteye kuzinduka iya rubika kubw’urubanza
Ruhora rwisubiramo mu mutima wange kuko wanyimye amatwi
Gerageza wumve ko nange ari ibyangwiririye
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Nge nisubiyeho kandi nanamaze kwigaya
Ariko mbabazwa nuko wanze kwambara wa mwambaro, w’imbabazi
Wakuberaga ngo nkereke ko gusumba ibibazo ariko kunesha
Ni ukuri umva yuko nange ari byangwiririye
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Ndabyumva cyane yuko nawe utorohewe
(Utorohewee, Utorohewee)
Nyamara ubabariye nawe waruhuka
Kusanya imbaraga z’umutima utsinde inzigo
(Utsinde Inzigo)
Rekura ubwo buribwe wongere ugarure inseko
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Watch Video
About Imbabazi
More NIYO BOSCO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl