KIZITO MIHIGO Ibisubizo By'ubuzima cover image

Ibisubizo By'ubuzima Lyrics

Ibisubizo By'ubuzima Lyrics by KIZITO MIHIGO


Amasezerano nagiranye n’imana yanjye
N’aho twahuriye mu buzima
Ni byo bimpa ibisubizo ku bibazo byinshi
Nibaza kuri iyi si ya none
Ni byo bimpa umwimerere w’ubuzima
Ni byo nkesha izi mbaraga zo kugutsinda wa si we !

Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w’imana!
Niyatse ibyishimo bidutanya n’umukiro
Amaraha niyo ngoro ya sekibi
Niho hihishe ingeso mbi zitubuza ijuru
Kandi ari ryo munezero w’abantu
Ijuru ni naryo twahamagariwe
Ni ubugingo uwaturemye atwifuriza  hafi ye

Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w’imana!
Benshi Baba ku isi nta mahoro bifitemo
Kuko bibagiwe uwabaremye
N’icyo yabatumye muri iyi si idatunganye
Nta mahoro twagira tutiyizi
Ntabwo twatekana tutumva umuremyi
Ntabwo wagira amahoro udafite imana, ni impamo!

Wa si we ! winbera ikigirwamana !
Wa si we, mva imbere naragutahuye!
Wihishemo umubisha unshaka, jyewe umwana w’imana!

Watch Video

About Ibisubizo By'ubuzima

Album : Ibisubizo By'ubuzima
Release Year : 2020
Copyright : © Kizito Mihigo
Added By : Farida
Published : Mar 25 , 2020

More KIZITO MIHIGO Lyrics

KIZITO MIHIGO
KIZITO MIHIGO
KIZITO MIHIGO

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl