Indorerwamo Lyrics
Indorerwamo Lyrics by K-JOHN OWAKABI
K-John owakabi
Uyu uyu uyu
[CHORUS_Mani Martin]
Arakunyuraho ugacyebuka ndakurahiye
Ntiwahumbya umubona
Ubwiza afite nuko ateye arihariye
Bose barabyemeza
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo, ndakurahiye
[VERSE 1_Mr Kagame]
Araguterekera amaso ubeshye ama Niga ko utashye
Wiherere kuruhande ukore Califonia yose
Ujye uyisura buri joro buriko umutekereje
Umwambukane inyanja ngari umugabire ibyo udatunze
Uyu ararenze ni Rupita ku ntoki n’amatako
Atwibagiza ka Mutesi na Carolight zako
Umwana agutera imbaraga ukumva koko urumuhungu
Utinye umwari washibuye na kagakobwa Semuhungu
Ati nanjye aha nakwijajara nkanywa ku kinini
Kashibura Ribuyu nkumva icyo mwandushije homy
[Mico the Best]
Baby baby undutira abi Town
Unyemereye twajyana down town
Imiterere imimerere uyirusha ba Slay Queen
Niyo mpamvu bibarya iyo babonye uri kuri hit
Yooo yiiyoooo (mpamahi.. mpamahirwe)
Yooo yiiyoooo (baby give me your chance)
Yooo yiiyoooo (mpamahi.. mpamahirwe)
Yooo yiiyoooo (wenda nkubere Umukunzi)
[Yemba Voice]
Dore dore uko ateye
Dore she makes me wanna follow (follow)
Asa n’izuba rirenga uy’umukobwa n’ikirenga
[CHORUS_ Mani Martin]
Arakunyuraho ugacyebuka ndakurahiye
Ntiwahumbya umubona
Ubwiza afite nuko ateye arihariye
Bose barabyemeza
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo, ndakurahiye
[VERSE 2_Green P]
Umwana n’igitonore yasajije abo basore
Dore ingendo yiwe mumufotore
Siya mihondo yubu bose n’inshinwa
Nta mukorogo Noo yogeraga ku iriba
Umwana nkunda ukuntu asa ninka Miss Josiane
Nanjye anyongerera Power iyo muri Iruhande
Ntunsige tujyane ibyanjye nibyo byawe
Kuko ufite ahazaza baby inyuma yawe
K-John siko ubibona wa..
Nawe Lazer Beat siko ubibona
Iyi mihondo yarimaze kudusaza
None dore umunyana nizuba rirenga Ba
[Yemba Voice]
Dore dore uko ateye
Dore she makes me wanna follow (follow)
Asa n’izuba rirenga uy’umukobwa n’ikirenga
[CHORUS_Mani Martin]
Arakunyuraho ugacyebuka ndakurahiye
Ntiwahumbya umubona
Ubwiza afite nuko ateye arihariye
Bose barabyemeza
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo, ndakurahiye
[VERSE 3_M1]
Mbega byiza mbega ubwiza
Ay’amaso amaso yawe
Aho wavutse aho wakuriye wakuze neza
[Jay C Ambassadeur]
Uyu ni Urubuto murukundo
Paund mumufungo jay mumurongo
Iyi ndorerwamo niyo niyumvamo
Kubivamo ntibimvamo wenda nabigwamo
Miss wigisabo ntakunze ntakuntu
Ku isi ntawundi mwihariko I Gasabo
Kururu kururu zutu baby nudukundi
Nzikubise ishoti natsinzwe ntakuntu
Hips Boobs Miss ubwo akurusha iki
Reka mbaze K John Owakabi mubako
Hari icyo umunenga ngo izubukwe tuzisubike
Mani martin ubivugaho iki
[CHORUS_ Mani Martin]
Arakunyuraho ugacyebuka ndakurahiye
Ntiwahumbya umubona
Ubwiza afite nuko ateye arihariye
Bose barabyemera
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo, ndakurahiye
(Uy’umwari n’indorerwamo
Uy’umwari n’indorerwamo, ndakurahiye)
Watch Video
About Indorerwamo
More K-JOHN OWAKABI Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl