Umwiza Lyrics
Umwiza Lyrics by CYUSA N'INKERA
Umwiza ndagukunda nzakwambika umwishywa haa
Ayee hee hee hee
Ayee hee hee hee
Umwiza ndagukunda nzakwambika umwishywa haa iyee
Ndavuga umwiza wanoze umubiri
Ndavuga amaso y’intanire mvuge w’ingendo
Imwe y’imikurira,mukabya gaju senkuna nyene
Yooh nsanze ari nawe musa aah
Ayee hee hee hee
Ayee hee hee hee
Umwiza ndagukunda nzakwambika umwishywa haa iyee
Umutaka nkunda umuteka kmata
Umuto w’itoto umutendya raba
Bihogo byiza bidatubya umukamo
Ngwino nkurangize ukunde urese
Wowe rugare ituze hee
Ayee hee hee hee
Ayee hee hee hee
Umwiza ndagukunda nzakwambika umwishywa haa iyee
Uwo rugaba gabiye igirukundiro ntagoma aah iyee
Uwo rugira giriye urugwiro, agwiza itunga aah iyee
Waraje mu imboni z’igisumizi iih
Umutima uwusha mo ibice
Iribagiza ritibagirama uri riba rirabagirana
Riramira abadandabirana
Usiga amavuta abakugana
Wowe mwana tujya inama nkumwa imana inkunda
Mpawe umwanya nzakujyana mu rugo
Aho mvuka, umbamo nku bamo rwose nzakunambaho
Utuma undekura mubyano ntago byambaho eeh
Ayee hee hee hee
Ayee hee hee hee
Umwiza ndagukunda nzakwambika umwishywa haa iyee
Ayee hee hee hee
Ayee hee hee hee
Umwiza ndagukunda nzakwambika umwishywa haa iyee
Watch Video
About Umwiza
More CYUSA N'INKERA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl