Mwana W'Umuntu Lyrics
Mwana W'Umuntu Lyrics by CLARISSE KARASIRA
Uhm uhm uhm
Oooh oooh oooh
Narakuremye n’ubwiza
Urihindura mubi uriyoberanya
Naguhaye isi ngo uyigenge
Urayangiza uyuzuza intambara
Ngutuma amahoro ugwiza amahano
Nguha ishyaka ry’ibyiza none ugushije
Ishyano, Umutima wawe uwuzuza ibibi
Bizarimbura isi nkugire nte
Niki ntagukoreye k’umbabaza
Ngaho umpindukirire ubone amahoro
Mwana w’umuntu hinduka
Mwana w’umuntu umva
Yewe mwana w’umuntu hinduka
Mwana w’umuntu umva
Wahinyuye ubuhanga bw’uwakuremye
Wiyita umunyabwenge none burakoretse
Bombe na virus birakorwa n’abantu
Amahanga ararizwa n’indwara z’ibyorezo
Inzara Ibiza n’intambara
Birahitana bene wanyu urebera
Erega isi ntiyashaje ahubwo abantu
Babuze ubumana ubumuntu n’urukundo
Ninde munyabwenge wazanira isi amahoro
Ninde gihangange kitari usumba byose
Umuremyi
Mwana w’umuntu hinduka
Mwana w’umuntu umva
Yewe mwana w’umuntu hinduka
Mwana w’umuntu umva
Mwana w’umuntu hinduka
Mwana w’umuntu umva
Yewe mwana w’umuntu hinduka
Mwana w’umuntu umva
Africa izatuza nuhinduka
East Africa izakira nuhinduka
America izatuza nuhinduka
Uburayi buzakira nuhinduka
Asia izatuza nuhinduka
Syria na Bangladesh nuhinduka
Hazabaho amahoro nuhinduka
Isi ibe paradizo nuhinduka
Oooh ooohh ohh nuhinduka
Aiya… aiya.. aaah nuhinduka
Uhm… uhm… yeyeyeh nuhinduka
Oh mwana w’umuntu nuhinduka
Watch Video
About Mwana W'Umuntu
More CLARISSE KARASIRA Lyrics
Comments ( 2 )
Byiza
Ndangukundanga ariko ndi mu ri congo nawe ukaba mu ngwanda uza shake umusi tu hurire wenda ingisenyi
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl