Zirikana Lyrics
Zirikana Lyrics by BILL RUZIMA
K’umuhingu wanjye nkunda
Ntugire ubwoba turahorana
Uko ukura ngenda mbibona
Wabaye mukuru rwose ndashima
Nkwibutse yamarorerwa
Wibuke rupfu napfuye
Urwagashinyaguro nishwe banziza uko navutse
Uirbuka wa umunsi umwe ubwo bankoraga munda
Bakica abavandimwe bawe
Mumryango ntawe basize
Nanjye ntawangirariye impuhwe
Wowe mwana wanjye niwowe wasigaye
Imana ikora ibyayo isigaza umwe
Ngo azabare inkuru y’umuryango wose
Ngo hoya rwose hoya ntukazime
Roya rwose ntukazime
Roya rwose ntukazime
None inkuru urimo kubara iratandukanye
Sinziza yewe iratambamye
Turayumva aho turaha tukumirwa
Tukibaza niba uwuzi ibyuzi yacikwa
Akadusonga mugikomere
Akatwiyicira ubundi nkaho atigeze atugira
Dore umwanzi arakubasha akakoshya
Akagushukisha ibyisi bishira
Akakwangisha uwo uriwe
Urupfu rwabawe akarunganye ubuhunzi bwe
Cyo subiza amaso wibuke, ibuke bakuru bawe batize
Urabizi ntibarabaswa rwose, barikuwemo n’uko bavutse
None uranshinja kwica uwanyishe
Aka kanya wibagiwe ubusa banyambitse
Imbere y’urubyaroo nibyariye nagize imana yakurokoye
Ngo umuryango wawe ntuzazime none uri kuwugurana amafaranga
Si amafaranga gusa urawugurana amahanga
Ngo wigira hejuru uwbire isi yose ko hapfuye bose ngo uwishe
Nuwishwe bose bapfuye rumwe
Mwana wanjye koko urwo nirwo rurabo untuye
Baragushuka ukavuga ibyo bashaka
Gufpobya no guhakana nibyo bashaka kumva
Ibyo nibisanzwe kubashaka gusenya
Amakimbirane yabo n’ibyaha byabo
Babitsimba muguhakana itsemba bwoko
Bagira wowe bagize impfumbyi
Bagira wowe bagize ikigoryi cyabo
Ngo uzabavuganira ibyo bakoze bizibwe
Ngo igihe byabareye kibagirana
Ngo ubwo bwoko bwantsembwe bushinyagurirwe
Inkuru nziza kuribo niyisenya
Barahuruza cyane gitera gitera gitera gutema umunyafurika
Baragena bakabona ariko ntibagenda ngo bamenye
Amahoro bayakunda iyo, imihoro bakayikunda ino
Agatsinda bibereye iyo, ino hashake hahore imirwano
Barogeza cyane ngo twongere tumaraen bo bagaramye
Mugihugu kimwe uwavuntse yavuguruye ubuvugizi
Nuko isi iramuteraniye abo yazahuye baramwahutse
Mugihe gito bamwiyatse ibyubuntu biba birashize
Ubu hahora intambara
Mwana wanjye nyumva neza ndaguhanura ndakuruta ndakubwire Uranyumve
Barakubeshya kwipfobya ugata urwo wari wambaye
Ukaba umugaragu w’urwango ugashima urwishe uwakwibarutse
Reka nsoze nongera kukuraga urukundo ukunde bose
Umenyeko ntawuhitamo uko avuka asa naho avukira
Uwakwiciye uzamubabarire nkuko umunyarwanda yabyivugiye ngo
Aho kwica gitera uzice ikibimutera
Uwakomotse kuwakwiciye muzibanire
Ntuzamuhe umwanya n’umwe w’ipfunwe dore icyaha nigatozi
Dore imfura ziva hosekandi urabizi ntawumenya aho bwira ageze
Inyabutatu isabane mukomeze kubaka urwanda rwubumwe
Ntakiruta ko uri umuntu ntakiruta ko uri umunyarwanda
Gira imana gira u Rwanda gira abana n’izibakamirwa
Yari umubyeyi wawe ugukunda ukwifuriza ibyiza gusa
Watch Video
About Zirikana
More BILL RUZIMA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl