
Bakwemere Lyrics
...
Bakwemere Lyrics by BEN B THE BRAVE
Amen
Atanga ibyishimo mu cyimbo cy’amarira
Uwo mwami ineza ye iruta ibyo navuga
Bakwemere
Bakwemere mwami
Bakwemere
Bakwemere
Umwami wanjye ntanyihisha aranyireka
Niyo nihebye niwe ngana ntakambira
Ahora anyibutsa iteka ko azampora iruhande
Niyo mutenguha ntanyitura inabi ngo ante
Igihe nahereye reka nanjye muvuge
Reka nibutse isi ko ntawundi muremyi ifite
Bwiza butavangiye yugururira ugana iwe
Isanzure twidagaduramo niwe wayihanze
Bakwemere
Bakwemere mwami
Bakwemere
Bakwemere
Isarabwayi risatuye riguma ryitwa ibuye
Naho ubwami bw’ino bwitwa butyo mpaka busenyutse
Ninde waroze isi kwimika umwami yiremeye
Kandi mubyukuri uwayiremye nawe ntaho yagiye
Rutare rutanyere rutanakoboka
Ubuto burashukana uko nkura niko ngenda ngushaka
Emera ko hari uri hejuru y’ibiriho
N’ibitabo tumwitirira ntibyahozeho
Ntiwavuga ngo arakunda kuko we ubwe niwe Rukundo
Ntakenera abamurinda Atanga amahoro niwe pfundo
Urutandukanye wowe mugenga w’ibihe
Ntiza ijwi ndangurure amahanga yose yumve bakwemere
Bakwemere
(Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye)
Bakwemere mwami
(Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye)
Bakwemere
(Ntiza ijwi ndangurure amahanga yose yumve bakwemere)
Bakwemere
(Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye)
Atanga ibyishimo mu cyimbo cy’amarira
Uwo mwami ineza ye iruta ibyo navuga
Bakwemere
(Ntiza ijwi ndangurure amahanga yose yumve bakwemere)
Bakwemere
(Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye)
Watch Video
About Bakwemere
More BEN B THE BRAVE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl