ALL STARS Joe Wacu cover image

Joe Wacu Lyrics

Joe Wacu Lyrics by ALL STARS


Habineza ineza yawe (ntirahera)
We celebrate your life (your life)
That you live for who you are (your life)
Joe wacu Joe wacu

Guca bugufi kuvugisha ukuri
Biri mubyo twakwigiyeho
Kunoza isezerano kubaha bur’umwe
N’umurange udusigiye
Ruhuka mu mahoro nshuti y’urubyiruko
Ineza yawe tuzayizirikana

Amarira arashoka at my face
Ndahumiriza and I see your face
And I see your face
Nahumurizwa nuko usize twe
Twe waraze gukundana 
Tuzakomereza aho ugarukirije

Guharanira iterambere
Ry’imyidagaduro umunsi k’uwundi
N’igisobanuro cyuko ugiye
Udusigiye urwibutso rukomeye

Habineza ineza yawe (ntirahera)
We celebrate your life (your life)
That you live for who you are (your life)
Joe wacu Joe wacu

And smile remains so real healing our heart
Forever Joe wacu don’t you see?

Yari intore ikunda inganzo na bene yo
Yagiraga urugwiro rwuzuye uburyohe
Yagiraga igitwenge kirasa ineza
Agasoza mu nteruro ati ibyiza biri imbere
Isangire Imana yawe Ijabiro kwa Jambo uuhm

Urukundo wadukunze
Abahanzi ntituzarwibagirwa
Warakoze kudukunda 
Ruhukira mu mahoro

Holly needs your life Uncle Joe
Wakundaga bose uncle Joe
Ko udusize kweri uncle Joe
Imana igutuze aheza Uncle Joe

Habineza gaba ineza
Horana ineza mubawe
Kugwaneza kwawe
Niyo ngabire udusigiye
Maze iyaguhanze ikwakire Joe

La mort n’arrête pas l’amour Joe
Ob t’aimera pour toujours comme tu nous a toujours aimé 
Oh Joe, oh Joe 
Nibyo koko haba ineza koko
On your positive vibes 
Tuzahora tubikwibukiraho

Dore utashye butije
Udusigiye nde? Joe Joe Joe
Dore irungu twebwe udusigiye
N’amarira rwose udusigiye
Dore ngukumbuye aribwo ukigenda
Itahe n’ubusa nanjye nzataha
Joe Joeee

Ubumuntu no gukunda umurimo
Ubwitange n’ubupfura
Niyo ntwaro udusigiye
Ruhukira mu mahoro
Joe wacu ntuzibagirana

Umutima wawe wagutse nzawukumbura Joe wacu
Umunezero wawe mubihe byose 
Nzawukumbura Joe wacu
Ninde uzadushimisha nkuko wabikoraga
Ninde uzatubyinira League nkuko wabigenje
Igendere Joe wacu ruhuka mu mahoro

Habineza ineza yawe (ntirahera)
We celebrate your life (your life)
That you live for who you are (your life)
Joe wacu Joe wacu

And smile remains so real healing our heart
Forever Joe wacu don’t you see?

Nubwo imitima ibabaye turi ishimye
Turashima Imana byibura ko yakuduhaye 
Wabaye nk’inyenyeri izatumurikira

Habineza ineza yawe (ntirahera)
We celebrate your life (your life)
That you live for who you are (your life)
Joe wacu Joe wacu

And smile remains so real healing our heart
Forever Joe wacu don’t you see?

Watch Video

About Joe Wacu

Album : Joe Wacu (Single)
Release Year : 2021
Added By : Florent Joy
Published : Sep 07 , 2021

More ALL STARS Lyrics

ALL STARS

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl